Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Iterabwoba ribarwa mu bibazo bikomereye isi kandi bibangamiye ituze n’ubusugire bw’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Rikaba riterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye zirimo n’imibereho, kwiheba, politiki, ubukungu, imico, n’ibindi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza iterabwoba mu mibereho y’abantu. Niyo mpamvu uwashaka kuvura no kurandura iterabwoba burundu, bimusaba kubanza gukemura ibi bibazo n’impamvu ziritera akazivanaho burundu kuko arizo zituma iterabwoba ribaho.

Ikarita y’Iterabwoba (2009)
Igikorwa cy'iterabwoba

Intambwe ya mbere yo kurwanya iterabwoba no kurirandurana n’imizi yaryo aho ariho hose, ni ukubanza gusobanukirwa neza izi mpamvu ziritera, kugirango n’umuti uzashakwa uzabe ushingiye ku miterere nyayo y’ikibazo.

Igikorwa cy'iterabwoba

Imiyoboro

hindura