Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Inkoko (izina ry’ubumenyi mu kilatini Gallus gallus domesticus) ni itungo.

Inkoko
Isake n’inkokokazi
umushwi
inkoko
Isake

Isake (ubuke: Amasake) = inkoko y’igitsina gabo.

Inkoko z’amagi

Inyama y’inkoko

Umushwi

Mu Rwanda

hindura

Ubworozi bw’inkoko bugamije kongera inyama n’amagi. Kubera indwara y’ibicurane by’ibiguruka, ituragiro rya Rubirizi, ari naryo ritanga icyororo cy’inkoko mu Rwanda ryafunzwe kuva muri 2006 kugeza mu mpera za 2007. Mu ntangiro za 2008 niho iryo turagiro rya Rubirizi ryongeye gufungura no kuzana imishwi iturutse mu mahanga, yo korora no kuvanaho icyororo cy’inkoko z’amagi n’inyama. Uyu mwaka wagiye kurangira aborozi b’inkoko bamaze kugezwaho imishwi 46,048 y’ubwoko bw’inkoko zitera amagi n’izitanga inyama.

N’ubwo ituragiro ryari rifunze, aborozi b’inkoko bakomeje gutumiza imishwi hanze y’igihugu (Uganda, Kenya) ku buryo muri 2008 hatumijwe imishwi 329,000 n’amagi 1,200,000. Umusaruro ukaba utangiye kongera kugaragara ku isoko ry’imbere mu gihugu.[1]

 
Inkoko
 
Inkoko
  • Nta nkokokazi ibika isake ihari.
  1. http://www.rarda.gov.rw/IMG/pdf/ReportGirinkaApril2009.pdf