Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook
Jump to content

Agathe Uwilingiyimana

Kubijyanye na Wikipedia

Agathe Uwilingiyimana (23 Gicurasi 1953 - 6 Mata 1994) yari umunyapolitiki wo mu Rwanda. Yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva ku ya 18 Nyakanga 1993 kugeza apfuye ku ya 7 Mata 1994.

Agathe Uwilingiyimana
Amakuru yihariye
Ivuka Nka maypole 23 nka 1953 Butare (Rwanda)
Urupfu Nk'uko Mata 7 nk'uko 1994 (imyaka 40) Kigali (Rwanda)
Impamvu y'urupfu Zavugiye uruguma maze kwica
Imva Irimbi ry'Intwari (Rwanda)
ubwenegihugu Rwanda
Iyobokamana Gatolika
Ishyaka rya politiki Repubulika Iharanira Demokarasi
Umuryango
Uwo mwashakanye Ignace Barahira  (1976-1994)
Abahungu 2
Uburezi
Yize muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda
Amakuru yumwuga
Umwuga Politics na mwarimu
Agace Imibare
Imyanya myinshi Minisitiri w’intebe w’u Rwanda  (1993-1994)
hindura amakuru kuri Wikidata

Umunyamuryango w’ishyaka riharanira demokarasi riharanira demokarasi (MRD), yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ku ya 18 Nyakanga 1993, abaye umugore wa mbere (kandi kugeza ubu, wenyine) wabonye uwo mwanya. Mu nshingano ze nk'umuyobozi wa guverinoma, yitabiriye, hamwe na guverinoma ya Perezida Juvénal Habyarimana , mu mishyikirano yagiranye n’umutwe w’igihugu ukunda igihugu (FPR), inyeshyamba ziyobowe n’abatutsi . Ibiganiro byatumye hashyirwaho umukono ku masezerano ya Arusha muri Kanama 1993, arangiza by'agateganyo intambara yo mu Rwanda .

Inyubako yiciwemo abasirikare 10 baba biligi barindaga Uwilingiyimmana Agathe.

Ku ya 7 Mata 1994, Perezida Habyarimana yiciwe nyuma yuko abantu batamenyekanye barashe indege yari imutwaye. Ubwicanyi bwateje urugomo mu murwa mukuru w'u Rwanda, Kigali. Nyuma y'amasaha make, ingabo zizerwa na Habyarimana zahanganye na Uwilingiyimana n'ingabo mpuzamahanga zaturutse mu butumwa bw'umuryango w’abibumbye bufasha u Rwanda (UNAMIR). Minisitiri w’intebe yiciwe, mu gihe abasirikare icumi b’Ababiligi bakorewe iyicarubozo kandi baricwa (abasirikare batanu bo muri Gana bo muri UNAMIR bararekuwe). Ibyabaye ku ya 7 Mata byaje gukurura jenoside yo mu Rwanda , ihitana Abanyarwanda bari hagati ya 500.000 na miliyoni 2.


Uwiringiyimana Agathe ni umwe mu bagore bazwi mu mateka y' u Rwanda, yavukiye mu cyahoze ari Butare ahitwa Nyaruhengeri haherereye muri Km 140 uvuye i Kigali. Hashize igihe gito avutse umuryango we wagiye gukorera mu cyahoze ari Kongo-Mbiligi, Uwilingiyimana afite imyaka ine nibwo umuryango we wagarutse i Butare.

Amaze gutsinda ikizamini cya leta cy' amashuri abanza, Uwiringiyimana yagiye kwiga muri Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976 yahawe impamyabumenyi mu, mibare n' ubutabire, ahita aba umwarimu w' imibare muri Ecole Sociale de Butare, muri uwo mwaka ni nabwo yasezeranye na Barahira Ignace baza kubyarana abana bane.

Mu 1983 afite imyaka 30 y' amavuko, yabaye umwarimu w' imibare n' ubutabire muri Kaminuza Nkuru y' u Rwanda. Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kuguriza mu bayobozi n' abarimu bagenzi be bo mu ishuri rya Butare, ibi bikaba byaramuteye gushimwa n' abayobozi bakuru b' igihugu maze yoherezwa gukora muri minisiteri y' ubucuruzi mu 1989. Agathe Uwiringiyimana Aba Minisitiri w' intebe . Mu 1992 yinjiye mi ishyaka riharanira Demokasi(MDR) ritavugaga rumwe na leta, nyuma y' amezi ane yahise agirwa Minisitiri w' uburezi na Dr Nsengiyaremye Dismas wari minisitiri w' intebe nyuma y' imishyikirano hagati ya perezida Habyarimana Yuvenali n' amashyaka atanu ataravugaga rumwe na leta.Ari ku buyobozi bwa minisiteri y' Uburezi, yakuyeho politiki y' iringaniza rishingiye ku moko mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y' amacakubiri.

Ku itariki 17 Nyakanga 1993, nyuma y' inama hagati ya perezida Habyarimana n' amashyaka atavuga rumwe na leta, Uwiringiyimana Agathe yabaye minisitiri w' intebe wa mbere w' umugore, asimbuye Dr Nsengiyaremye wari waramugize minisitiri w' uburezi. kugirwa minisitiri w' intebe kwa Dr Nsengiyaremye na perezida Habyarimana ntibyigeze byishimirwa n' andi mashyaka.Bitewe nuko Uwiringiyimana atari afite imbaraga nk' abandi bakandida, byahaga ikizere perezida ko azashobora guca icyuho mu mashyaka atavuga rumwe nawe. Ku munsi wo kugirwa minisitiri w' intebe kwa Uwiringiyimana, Dr Nsengiyaremye yahise amuvana mu ishyaka rya MDR.


Agathe Uwiringiyimana n'Amasezerano ya Arusha

Hakomeje kubaho imishyikirano igamije amahoro hagati ya Habyarimana, amashyaka atavuga rumwe nawe ndetse na FPR.Amasezerano hagati ya Habyarimana, amashyaka atanu atavuga rumwe na leta na FPR yaje gusinywa tariki 4 Kanama 1993 mu masezerano ya Arusha.Habyarimana yagombaga kuba perezida w' agateganyo, minisitiri w' intebe akava muri MDR. Hagati aho Uwiringiyimana ntiyari yishimiwe na perezida ndetse na bamwe mu ishyaka rye ibi bikaba byaragaragariraga mu nama n' abanyamakuru aho bakundaga kumwibasira.Ishyirwa mu bikorwa rya guverinoma y' agateganyo ryagombaga gushyirwa mu bikorwa ku itariki 25 Mata 1994, aho Uwiringiyimana yagombaga kuva kuri uwo mwanya kuko atari akiri muri MDR.


Urupfu rwa Agathe Uwiringiyimana

Ibiganiro hagati ya Habyarimana, Uwiringiyimana na FPR ntibyigeze bigera ku ndunduro kuko perezida Habyarimana yishwe arasiwe mu ndege hafi saa mbiri n' igice z' ijoro ku itariki 6 Mata 1994. Nyuma y' amasaha make Habyarimana yishwe Uwiringiyimana Yagiranye ikiganiro na Radio Mpuzamahanga y' u Bufaransa(RFI), yerekana ibiri kubera mu gihugu agira ati: "hari amasasu hirya no hino, abantu baryamye hasi mu mazu yabo. Turi guhura n' ingaruka z' urupfu rwa perezida, ndizera ko twe abasiviri nta ruhare dufite mw' iyicwa rya perezida."

Mbere ya saa cyenda z' ijoro ingabo z' Umuryango w' Abibumbye zohereje abasirikare b' Ababiligi mu rugo rwa Uwiringyimana, zigomba kumuherekeza kugera kuri Radio Rwanda, aho yagombaga gutambutsa ijambo rihumuriza abaturage.Urugo rwa Uwiringiyimana rwari rurinzwe n' Abanyegana batanu bo muri MINUAR hakiyongeraho abandi icumi b' Ababiligi. Imbere mu rugo rwe harimo abasirikare barindaga perezida'ariko hagati ya saa kumi n' ebyiri na mirongo ine n' itanu(6:45) na saa moya na cumi n' itanu (7:15) z' ijoro abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida bagose abasirikare ba MINUAR maze babategeka gushyira intwaro zabo hasi. Uwiringiyimana amaze kubona ko nta burinzi agifite yahungiye ahakoreraga abakoranabushake b' Umuryango w' Abibumbye, abatangabuhamya bavuga ko abasirikare bashinzwe kurinda perezida binjiye aho bari bashaka Uwiringiyimana, bitewe nuko yatinyaga ko bakwica abana be yahise yiyerekana we n' umugabo we maze bahita baraswa ako kanya.

Abana be bahise bahungishwa mu Busuwisi, mu gitabo cya Roméo Dallaire yise Shake hands with the Devil avuga ko abana ba Uwiringiyimana Agathe bahungishijwe na kapiteni Mbaye Diagne wari umusirike wa MINUAR. Majoro Ntuyahaga Bernard yashinjwe n' Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha ko ariwe wishe Uwiringiyimana Agathe n' abasirikare icumi b' Umuryango w' Abibumbye.

Uwiringiyimana Agathe yabaye umwe mu bagore bake b' abanyapolitiki babashije kurwanya igitugu. Ubu abarirwa mu ntwali z' igihugu cy' u Rwanda