Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Kenya: Ibarura ry'Amajwi y'Ibyavuye mu Matora Rigeze Rigeze Ahakomeye


Willian Ruto na Raila Odinga baza ku isonga mu bandi bakandida
Willian Ruto na Raila Odinga baza ku isonga mu bandi bakandida

Umukuru w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru muri Kenya, David Omwoyo, yatangaje ko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bikusanya imbibare itangazwa ku byavuye mu matora, bitasabwe kubihagarika nkuko bamwe bakomeje kubiwhihwisa.

Ibi bibaye nyuma y’aho zimwe mu indorerezi zikurikirana amatora yo muri Kenya zitangarije ko mu buryo butunguranye habayeho kugenda biguruntege mu ibarura ry’amajwi mu masaha ya nyuma y’ibarura.

Avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, David Omwoyo, umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru muri Kenya, yagize ati: “Ntawigeze abwira uwo ari we wese guhagarika kubara”. Ariko yongeraho ko ‘bashaka guhuza imibare no kureba iyo buri umwe yabaruye’. Yavuze ko agiye kureba abayobozi ba bimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Kenya bikurikirana ibarura ry’amajwi.

Bamwe mu banyamakuru n’abakurikiranira hafi iby’aya matora bari bagaragaje impungenge nyuma yo kubona umuvuduko w’ibinyamakuru mu kwegeranya imibare itangazwa n’ibiro by’amatora uganabutse ku buryo budasanzwe mu bihe bya nyuma by’ibarura ry’amajwi.

Kugirango umukandida atsinde hakenewe amajwi byibuze arenze 50 ku ijana kandi akagira byibuze 25 ku ijana mu turere turenga icya kabiri cya 47 tugize Kenya.

Abakurikiranira hafi iby’aya matora baravuga ko ukurikije ukuntu abakandida William Ruto na Raila Odinga baza ku isonga bagenda baryana isataburenge, bishoboka cyane ko Kenya yakwisanga yongeye gusubiramo amatora.

Kugeza ubu imbuga nkoranyambaga zikomeje gutangaza amakuru anyuranye ku ibarura ry’amajwi, ariko umukuru wa komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, yatangaje ko komisiyo y’Amatora ari yo rukumbi yemerewe n’itegeko gutangaza ijambo rya nyuma.

Kenya ifite iminsi irindwi uhereye ku munsi w’itora kugira ngo komisiyo y’amaotora itangaze ku buryo budasubirwaho uwegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG