Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Rwanda: Mu Rugabano Barataka Inzara Batewe no Kutagira aho Guhinga


Mu Rugabano mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw'u Rwanda
Mu Rugabano mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw'u Rwanda

Mu Rwanda, bamwe mu baturage bahoze batuye mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi baravuga ko bugarijwe n’inzara kubera ko batagihinga. Imirima bahingaga yahinzwemo icyayi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda bubarura imiryango igera muri 364 yimuwe ahahindutse imirima y’ibyayi.

Inkuru icukumbuye yateguwe n'umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wabasuye.

Ubukene bw'Imirima yo Guhingamo Bwateye Inzara ku Batuye mu Rugabano
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:22 0:00

Ijwi ry’Amerika rigera mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano ahimuriwe abaturage bari batuye mu mirima yahinzwemo icyayi, yabasanze bicira isazi ku maso. Urahagera ugasanga, abageze mu zabukuru bigunze bari kumwe n’abana babo.

Witegereje amazu iyi miryango yimuriwemo nk’ingurane ku masambu yayo yahinzwemo icyayi aha mu Rugabano hari aho biboneka ko benshi bayacanamo. Imiryango n’amadirishya yishwe n’imyotsi. Twasabye umusaza Juvenal Kubana w’abana bane kutwinjiza iwe atwereka ibimubangamiye mu mibereho ye n’umuryango muri inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro.

Uganiriye na bamwe mu baturage babayeho muri iyi midugudu hari abakubaza ibibazo bigoye kubibonera ibisubizo. Sylvestre Bosenibo ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko. Aha yabwiraga Ijwi ry’Amerika ko kuba batuye mu nzu nziza bakubitira abana kuryama bisa nk’aho ntacyo bibamariye.

Ijwi ry’Amerika riganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi badusobanuriye ko iki kibazo cy’aba baturage bakizi kandi ko batangiye kukivugutira umuti. Bavuga ko ikibazo bacyinjije mu ngengo y’imari y’umwaka kandi ko kizakemuka neza. Madamu Vestine Mukarutesi, ni umuyobozi w’akarere ka Karongi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bubarura imiryango igera muri 364 yimuwe ahahindutse imirima y’ibyayi. Ni ibyayi byahinzwe na kompanyi Silverback Tea, ari na yo ihafite uruganda rw’icyayi. Ubuyobozi bugakomeza gusaba abaturage gufata neza amazu bubakiwe nk’ingurane.

Ahubatse iyi midugudu haratandukanye. Abahageze mbere bahamaze imyaka igera muri itanu, abandi iragera muri ine. Kubera uburyo abaturage bababaye iyi midugudu bayihimbye amazina atandukanye. Hari umudugudu bahimbye “Boneza” bashatse kumvikanisha ko kuhaba bisaba kwirinda kubyara benshi, uwundi bawita “Shimwa Mana “bitewe n’uko abahimuriwe bafite uko babayeho, uwanyuma twamenye ko bawise “Hama ubone”. Twasobanuje imvano y’aya mazina.

Ubuyobozi bwa Karongi buvuga ko byibura mu mpera z’uyu mwaka iki kibazo cyaba cyavuye mu nzira. Igihingwa cy’icyayi ni kimwe mu bihingwa byinjiriza igihugu amadevize atari make. Gusa aho bagiye bimura abaturage bakatera iki gihingwa, abaturage bo bakomeje gutaka inzara bavuga ko bakeneye aho gukubita isuka.

Forum

XS
SM
MD
LG