Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Rwanda: Denis Kazungu Uregwa Kwica Abantu 14 Yagejejwe Imbere y’Ubucamanza.


KAZUNGU afashwe n'igiporisi ca RIB
KAZUNGU afashwe n'igiporisi ca RIB

Ku nshuro ya mbere Denis Kazungu uregwa kwica abantu babarirwa muri 14 mu Rwanda yarangiza akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu yagejejwe imbere y’ubucamanza. Yemeje ko yabicaga kuko na bo bamuteye SIDA ku bushake. Ubushinjacyaha buramusabira gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’urubanza mu mizi.

Denis Kazungu yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ari mu maboko y’abapolisi babiri b’ibigango kandi bamubohejeje amapingu. Baramutwara mu modoka y’ibirahuri byijimye y’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.

Yari yambaye umupira w’umukara uvanzemo utubara tw’umutuku n’umweru, ipantalo y’ibara rya Shokola ndetse n’inkweto zo kogana zizwi nka Kamba mbili z’umutuku.

Umwitegereje Kazungu ku masura arakomeye kandi arasa n’uwagira amahane kuko abapolisi haba kumwijiza mu rukiko no kumusohoramo hari aho yagaragaraga n’ugenda aseta iberenge.

Ku rukiko umutekano wari wakajijwe cyane kuva mu nkengero z’urukiko kurinda kugera mu cyumba cy’urukiko, hagaragara abapolisi bambaye impuzankano z’akazi ndetse n’abambaye gisivili.

Ubushinjacyaha bukimara kumusomera uruhuri rw’ibyaha bibarirwa mu 10 bumukurikiranyeho Kazungu yahise abyemera atazuyaje asaba ko urubanza rubera mu muhezo. Yabwiye umucamanza ko akurikiranyweho ibyaha ndengakamere kandi ko atifuza ko byumvikana mu itangazamakuru. Aranga ko byagira uwo byakomeretsa cyangwa hakazagira abatera ikirenge mu cye.

Ni ingingo urukiko rwamwibukije ko ataje kuburana urubanza mu mizi yarwo, ahubwo aburana ku mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha. Kazungu mu rukiko yiburaniye kandi avuga ko yemera ibyaha.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha by’ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi byose hamwe ni 10. Ni ibyaha byamenyekanye mu ntangiro z’uku kwezi kwa Cyenda.

Buvuga ko nyir’ubwite ari we witangiye amakuru ku rwego RIB ko yiciye abantu 12 mu nzu yabagamo yarangiza akabata mu cyobo yari yaracukuye mu gikoni cy’iyo nzu.

Ni abantu yagiye akura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali nka Remera, Kimironko, Kabuga n’ahandi nk’uko ubushinjacyaha bubisobanura.

Buravuga ko yagiye abashuka yabageza aho yabaga akabatera ubwoba yarangiza akabazirika amaboko n’amaguru mbere yo Kubica. Mu nyandiko mvugo ye, Kazungu yemeje ko yakoreshaga Inyundo, umuhoro, ipense, imakasi n’ikaramu yabanzaga kubajomba mu mazuru.

Yararangizaga akabambura ibyo bafite byose, amafaranga, telefone, imibare y’ibanga kuri telefone no kuri konti za banki, bamwe akabakoresha inyandiko zibategeka ko bamuhaye ibyo batunze mu ngo zabo ndetse n’ibibanza. Nyuma akabica akabajugunya mu cyobo cyari mu nzu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kazungu yisobanura yemera ko yishe abantu 14 babiri imibiri yabo itabonetse mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Ni mu gihe hari amakuru agaragara mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu nka Igihe.Com n’ibindi yemeza ko abo babiri batabonetse Kazungu yemeje ko yabatetse mu isafuriya.

Ubushinjacyaha bumurega ko mu kugera kuri uwo mugambi yagiye gutura mu nzu yari yitaruye wenyine agakoresha imyirondoro itari iye. Har aho nyir’inzu yari amuzi nka Joseph Dushimimana ubushinjacyaha bwemeza ko afungiye muri gereza ya Mageragere.

Ubundi mu kujya kugurisha ibyo yabaga yambuye abo yicaga agakoresha amazina ya Eric Turatsinze. Uyu Kazungu yemera ko ari mu bo yishe arangije asigarana ibyangombwa bye.

Kazungu mu ibazwa rye yemeje yakoresheje umukobwa umwe imibonano mpuzabitsina ku gahato. Uyu utavuzwe mu myirondoro ni we wamucitse yambaye ubusa nyuma yo kumumarana iminsi igera muri ibiri agambiriye kumuvutsa ubuzima. Kazungu yemeza ko yibuka amazina nka Eric Turatsinze, Clementine, Francoise na Lilian Mbabazi mu bo yishe abandi yabibagiwe.

Yemeje ko yabanje kujya ataba umwo yishe akanya arenzaho agataka ageze aho asanga icyobo cyazuzura vuba, ahitamo kujya abagerekeranya. Ubushinjacyaha ntibwasobanuye igihe ibi byaha yatangiriye kubikora.

Yakodeshaga inzu mu Busanza y’uwitwa Augustin Shyirambere atajyaga yishyura amafaranga y’ubukode. Nyir’iyo nzu ngo yemeje ko hari n’inzugi Kazungu yari yarakuyemo.

Ubushinjacyaha bwahereye ho bumusabira kumufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Buvuga ko bufite impamvu zikomeye kandi zituma akekwaho ibyaha.

Bwabwiye urukiko ko ifungwa rye ari bwo buryo bwonyine bwatuma ibyaha bihagarara kandi bukarinda abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya kuko muri babiri bamushinja ngo yakomeje kujya abahamagara abatera ubwoba ko nibamutangaho amakuru azabatsembana n’imiryango yabo.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko bushaka iperereza ryimbitse kuri Kazungu wemera ko ari umwicanyi kuko umwirondoro we uteye ugushidikanya.

Ahawe ijambo ngo yiregure, Kazungu utarangwaga n’ubwoba habe n’igihunga yavuze ko yemera ko yishe abo bantu. Urukiko rumubajije icyabimuteye yavuze ko abo yishe babanje kumwanduza SIDA ku bushake bwabo.

Ku kumusabira kuba afunzwe by’agateganyo, Kazungu ati “Ibyaha nakoze si ibyaha byoroheje, ububasha ni ubwanyu bwo gufata umupira mukawushyiramo hagati mugafata icyemezo. Ku bindi ntacyo ndenzaho”.

Ni urubanza rwakurikiranywe n’abantu benshi ku buryo bamwe bari babuze uko binjira mu rubanza. Kuri Bamwe abo bikekwa ko Kazungu yishe ni igihombo ku gihugu.

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yatangaje ko azafata icyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo Kazungu ku itariki ya 26 z’uku kwezi.

Forum

XS
SM
MD
LG