Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

ONU Yananiwe Kwemeza Umwazuro wo Guhagarika Intambara muri Gaza


Inteko y’Umuryango w’Abibumbye yananiwe kwemeza umwanzuro utegeka guhagarika imirwano byihutirwa muri Gaza.

Umushinga w’umwanzuro wari wateguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ku banyamuryango 15 bagize inteko, Umwe, Guyana, yifashe.

Cumi n’umwe bawutoye. Ni Ekwateri, Ubuyapani, Malte, Mozambike, Koreya y’Epfo, Sierra-Leone, Sloveniya, n’Ubusuwisi, hiyongereyeho Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa, bose uko ari batatu bafite icyicaro gihoraho mu nteko.

Abandi batatu bawanze. Ni Algeriya, Uburusiya n’Ubushinwa. Uburusiya n’Ubushinwa bakoresheje ububasha bwabo bwa “veto” nk’abanyamuryango bafite icyicaro gihoraho. Bityo, umwanzuro uba uburiyemo.

Umushinga wari umaze iminsi mu mpaka, uhindagurwa kugirango ugera aho ushimisha buri munyamuryango. Uwa nyuma, wagiye mw’itora, wateganyaga gutegeka impande zombi zirwana muri Gaza, Isirayeli na Hamas, guhagarika “byanze bikunze” imirwano “kano kanya kandi ku buryo burambye.”

Kuva iyi ntambara yatangira kw’itariki ya 7 y’ukwa 10 gushize, inteko y’Umuryango w’Abibumbye yemeje imyanzuro ibiri irebana no kugoboka abaturage ba Gaza bari mu kaga, ariko kugeza ubu nta mwanzuro n’umwe uraboneka utegeka guhagarika imirwano. Leta zunze ubumwe z’Amerika yaburijemo imyanzuro itatu nk’iyo, ikoresheje ubudahangarwa bwayo bwa veto. (Reuters, AP, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG