Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Amerika Ntiyabashije Kubona Agahenge mu Ntambara ya Isirayeli na Hamasi


Ministri w'Ububanyi n'amahanga w'Amerika Anthony Blinken yurira indege avuye muri Isirayeli
Ministri w'Ububanyi n'amahanga w'Amerika Anthony Blinken yurira indege avuye muri Isirayeli

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinke, kuri uyu wa gatanu yari muri Isiraheli. Ntiyabashije kuhakura agahenge mu ntambara yo muri Gaza.

Blinken yabanje kuganira na minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, ari bonyine. Nyuma yaho, yagiranye inama n’inteko ya guverinoma ishinzwe intambara yo muri Gaza. Yabasabye uko ashoboye kose ko badakwiye gutera umujyi wa Rafah, uri mu majyepfo y’intara ya Gaza.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ibiganiro byose birangiye, Netanyahu avuga ko yabwiye Blinken ko “nta bundi buryo bushoboka bwo kurandura umutwe wa Hamas hatabayeho gutera i Rafah.” Yongeraho ko yamusobanuriye ko “yifuza kubikora Leta zunze ubumwe z’Amerika ibishyigikiye,” ariko ngo “nibiba ngombwa, tuzabyikorera twenyine.”

Blinken yatangaje ko bose bashyigikiye umugambi wo gutanga agahenge muri Gaza. Asobanura ko imishyikirano ku masezerano yo guhagarika imirwano by’agateganyo muri Katari. Mu bari bayirimo harimo n’umukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Isiraheli, David Barnea, na William Burns, umuyobozi mukuru wa CIA, ikigo cy’ubutasi cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Blinken yari muri Isirayeli avuye mu Misiri, aho yagiranye inama n’umunyamabanga mukuru wa OLP, umutwe wa politiki uri ku butegetsi mu ntara ya Sisjordaniya ya Palestina, na bagenzi be b’ibihugu by’Abarabu bitanu, ari byo Misiri, Arabiya Sawudite, Katari, Yorudaniya, na Emira zunze ubumwe z’Abarabu.

Yari yageze muri Misiri akubutse muri Arabiya Sawudite. Ni inshuro ya gatandatu azengurutse mu Burasirazuba bwo hagati kuva intambara ya Hamas na Isirayeli itangiye kw’itariki ya 7 y’ukwa cumi k’umwaka ushize.

(VOA, Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG