Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Uburusiya Bwafashe Abantu Bane Bushinja Igitero cy'i Moscow Cyahitanye 133


Abaturage bunamira ababo baguye mu nzu mberabyombi ya Crocus City Hall i Moscow ago igitero cyahitanye abantu 133
Abaturage bunamira ababo baguye mu nzu mberabyombi ya Crocus City Hall i Moscow ago igitero cyahitanye abantu 133

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yatangaje ko ubutegetsi bwe bwataye muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwemu nzu ikorerwamo ibitaramo i Moscow mu murwa mukuru kigahitana abantu 133.

Mu jambo yagezaga ku baturage kuri uyu wa gatandatu, perezida Putin yavuze ko abo batawe muri yombi berekezaga muri Ukraine. Yavuze ko igihugu cye cyakajije umutekano ategeka ko ku cyumweru hazaba umunsi w’icyunamo mu gihugu cyose

Abatawe muri yombi uko ari bane bari mu itsinda ry’abantu 11 bafashwe kuwa gatanu bakekwaho kugira uruhare mu kugaba icyo gitero mu nzu ikorerwamo ibitaramo mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ukraine yahakanye yivuye inyuma kugira uruhare muri icyo gikorwa ivuga ko perezida Putin w’Uburusiya n’abandi banyapolitike bo muri icyo gihuvu barimo kuyisarika mu rwego rwo kugirango bongere amajwi abashyigikira mu ntambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine ubu itangiye umwaka wa gatatu.

Itsinda rifitanye isano na leta ya Kiyisilamu muri Afuganistani ryigambye icyo gitero ribinyujije mu itangazo ryasohotse ku mbuga mpuzambaga.

Umukozi wo mu nzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe z’Amerika yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ko inzego z’ubutegetsi z’Amerika zemeje ko icyo gitero cyagabwe na leta ya Kiyisilamu.

Forum

XS
SM
MD
LG