Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Abayobozi Bakuru Ba Sosiyete Boeing Bagiye Kuva Ku Milimo Bakoraga


Umuyobozi mukuru (CEO) Dave Calhoun
Umuyobozi mukuru (CEO) Dave Calhoun

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abayobozi bakuru ba sosiyete Boeing bagiye kuvaho kubera ibibazo by’umutekano ku ndege ikora.

Umuyobozi mukuru (CEO) Dave Calhoun azegura mu mpera z’uyu mwaka. Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Larry Kellner, nawe yatangaje ko atazongera kwitoresha kuri uyu mwanya.

Naho Stan Deal, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubucuruzi bw’indege za Boeing, yafashe icyemezo cyo kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru igihe gitaragera.

Urwego rw’igihug rushinzwe kugenzura iby’indege za gisivili, Federal Aviation Administration, rumaze igihe rukurikirana cyane sosiyete Boeing kubera cyane cyane impanuka z’indege zayo zigenda ziyongera.

Mu kwezi kwa mbere gushize, rumwe mu nzugi z’indege ya sosiyete Alaska Airlines yo mu bwoko bwa 737 MAX rwaraturitse, ruvaho, indege iri mu kirere irimo iguruka. Abaderevu bayo bashoboye kuyisubiza ku butaka nta muntu wagize icyo aba, kereka udokomere duto duto kuri bamwe mu bari bayirimo.

Mu 2018 no mu 2019, izindi ndege ebyiri Boeing 737 MAX, zirimo imwe ya sosiyete y’ubwikorezi Ethiopian Airlines, zagize impanuka, zirahanuka, zihitana abantu bose hamwe 346.

Ibi byose byatumye sosiyete Boing, imwe mu za mbere kw’isi zikora indege, itakaza icyizere cyane mu bagenzi, mu banyamigabane bayo, no ku masoko y’imali n’imigabane.

Forum

XS
SM
MD
LG