Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Amerika Yanze Gukoresha 'Veto' Ku Mwanzuro Utegeka Agahenge Mu Ntara ya Gaza


Amerika yifashe bituma umwanzuro utorwa
Amerika yifashe bituma umwanzuro utorwa

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi kuri uyu wa mbere yemeje n’amajwi 14 umwanzuro wayo wa mbere na mbere utegeka Isiraheli na Hamas guhagarika imirwano kano kanya kugera ku mpera y’ukwezi kw’igisibo gitagatifu cy’Abayisilimu, mu byumeru bibiri biri imbere.

Umushinga wari wateguriwe hamwe n’ibihugu icumi bidafite icyicaro gihoraho, ari byo Alijeriya, Ekwateri, Guyana, Ubuyapani, Malte, Mozambike, Koreya y’Epfo, Sierra-Leone, Sloveniya, n’Ubusuwi.

Byose byawuhaye amajwi hiyongereyeho ibindi bine bifite icyicaro gihoraho: Uburusiya, Ubushinwa, Ubwongereza n’Ubufaransa.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yirinze gukoresha noneho ubudahangarwa bwayo bwa “veto” ahubwo irifata, bityo umwanzuro uba uratambutse.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Uburusiya n’Ubushinwa baburijemo na “veto” umushinga w’umwanzuro wari wateguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yari yaratambamiye imyanzuro itatu isaba abari mu ntambara muri Gaza guhagarika imirwano.

Umwanzuro uvuga ko byihutirwa kongera vuba vuba imfashanyo ku basivili muri Gaza yose, no kubarengera.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yagize, ati: “Uyu mwanzuro ugomba gushyirwa mu bikorwa. Naho ubundi bitabaye ntawabyibabarira.”

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yikomye Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko kudakoresha “veto” ari ugutatira aho yari ihagaze kugeza ubu. Netanyahu yanahise atangaza ko aburijemo uruzinduko rw’intumwa zo mu rwego rwo hejuru yateganyaga kohereza i Washington D.C. mu minsi iri imbere kuganira ku cyerecyezo cy’intambara yo muri Gaza.

Umuvugizi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kirby, yatangaje, “Uko twatoye, kandi mbitsindagire, ntibisobanura ko twahinduye politiki yacu. Nta na kimwe cyahindutse.” Naho ambasaderi w’Amerika muri ONU, Linda Thomas-Greenfield, avuga ko umwanzuro “atari itegeko.”

Umwanzuro urasaba Hamas kurekura ingwate yatwaye bunyago barenga 130 igisigaranye. Hamas yakiriye umwanzuro neza, itangaza ko "yiteguye guhererekanya kano kanya imfungwa ku mpande zombi.”

Forum

XS
SM
MD
LG