Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Tayiwani Yagerageje Ibisasu Byakorewe Gushwanyaguza Ibindi


Igisasu gishwanyuza misile cyoherejwe mu kirere
Igisasu gishwanyuza misile cyoherejwe mu kirere

Ingabo za Tayiwani kuri uyu wa kabiri zakoze igerageza ry’ibisasu byagenewe gushwanyuriza ibindi mu kirere.

Ibyo bisasu byo mu bwoko za misile ziswe Patriot byakorewe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Tayiwani iravuga ko iryo gerageza rirushaho gukaza imyiteguro y’ingabo zayo mu gihe Ubushinwa bukomeje icyo yise ‘ubushotoranyi’ kuri icyo kirwa.

Ubushinwa buvuga ko Tayiwani ari igice cyabwo bityo bukemeza ko butazarorera gukoresha ingufu mu gihe ari ngombwa kugira ngo bushyire icyo kirwa ku murongo.

Indege za gisirikare z’Ubushinwa n’ubwato bw’intambara by’icyo gihugu bihora birekereje iruhande rw’icyo kirwa mu gihe ubushinwa bukomje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Tayiwani bukoresheje icyo abahanga babona nk’ibikorwa by’ubushotoranyi bushobora kuba imbarutso y’intambara igihe icyo ari cyo cyose

Perezida wa Tayiwani Tsai Ing-wen, ntakozwa ibivugwa n’Ubushinwa byo kwiyitirira icyo kirwa. Ni igikorwa cyatumye Ubushinwa buhagarika imishyikirano mu nzego nkuru z’ubutegetsi bw’ibihugu byombi kuva agiye ku butegetsi mu mwaka wa 2016.

Perezida Tsai Ing-wen yongereye ingengo y’imali ikoreshwa n’igisirikare cya Tayiwani mu myaka umunani amaze ku butegetsi. Yongereye intwaro igihugu kigura hanze anateza imbere icurwa ry’izikorewe mu gihugu nk’amato y’intambara n’ibyoganyanja bya gisirikare. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG