Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

ONU: Umutekano Ukomeje Kujya Irudubi Mu Burasirazuba Bwa Kongo


Umutegarugoli Bintou Keita, ukuriye na MONUSCO, umutwe w’ingabo z’amahoro za ONU muri Kongo.
Umutegarugoli Bintou Keita, ukuriye na MONUSCO, umutwe w’ingabo z’amahoro za ONU muri Kongo.

Umuryango w'Abibumbye uravuga ko umutekano ujya irudubi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Kuri uyu wa gatatu, inteko ya ONU ishinzwe umutekano kw’isi yari yahamagaje intumwa yihariye y’uwo muryango muri Kongo, umutegarugoli Bintou Keita, ukuriye na MONUSCO, umutwe w’ingabo z’amahoro za ONU muri Kongo.

Yababwiye ko M23 igenda ifata ahantu hanini buhoro buhoro kurushaho. Asobanura ko imirwano yirukanye abantu mu byabo ku buryo buteye ubwoba.

“Abantu miliyoni 23 n’ibihumbi 400 bugarijwe n’inzara. Ni ukuvuga ko umuturage umwe kuri bane afite iki kibazo, n’ingaruka z’imirire mibi cyangwa idahagije. Bityo, Kongo ni cyo gihugu cya mbere gifite ikibazo cy’ibiribwa.”

Muri iyi nama, ambasaderi wungirije wa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri ONU, Robert Wood, yamaganye “intambara ya M23 n’ingabo z’u Rwanda n’ibitero bagaba ku ngabo z’amahoro za ONU.” Yahamagariye u Rwanda na Kongo “gufata icyemezo cyo gushaka amahoro, ku neza y’abaturage babo, akarere, n’isi yose.”

Ambasaderi wa Kongo muri ONU, Zenon Ngay Mukongo, na mugenzi we w’u Rwanda, Ernest Rwamucyo, bateranye amagambo.

Mukongo, ati: “M23 n’ingabo z’u Rwandan ni ishyirahamwe rya nyakibi.” Rwamucyo we yavuze ko Kongo ikwiye kurangiza ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwayo, irimo na FDLR. Ati: “Ntitugomba kwirengagiza ishyano rya jenoside n’ingengabitekerezo zayo byakwirakwiye muri Kongo.”

Hagati aho, umuryango wo muri Norvege wita ku mpunzi NRC, Norwegian Refugee Council, uratangaza ko intambara yo muri Kivu yahumye amaso isi, yirengagiza intara ya Ituri, nayo iri mu burasirazuba bwa Kongo. Uratabariza byihutirwa abavuye mu byayo barenga miliyoni 1.6 muri Ituri.

NRC isobanura ko, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, imitwe yitwaje intwaro yagabye ku baturage ibitero bigera kuri 200

Forum

XS
SM
MD
LG