Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Urugomo Hagati Ya FARDC na Wazalendo Mu Ntara ya Kivu y'Epfo Rwahitanye Abantu Babiri


Abasirikali ba FARDC mu mujyi wa Goma
Abasirikali ba FARDC mu mujyi wa Goma

Abantu batatu baraye biciwe mu bushyamirane hagati y’abasirikare ba leta FARDC na n'abarwanyi bashyigikiye izo ngabo bazwi nka Wazalendo I Nyangezi muri teritware ya Walungu, iri mu ntara ya Kivu y’epfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Amakuru ava mu buyobozi bwa grupement ya Karhongo yemeza ko izo mvururu zaturutse ku mbunda Wazalendo bambuye umusirikare wa FARDC mw’isoko ya Munyi.

Nyuma, uwo musore yagiye ayirasisha abasivili.

Umuyobozi wa grupema ya Karhongo Chishugi Nyangezi avugana n’Ijwi ry’Amerika ku manwa yo kuri uyu wa kane yemeje ko hari abantu batatu bapfuye abandi babiri barakomereka muri ubwo bushyamirane.

bushamirane bwa Wazalendo na Fardc mw’isoko.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ukutumvikana hagati ya FARDC na Wazalendo ku bijanye n’abakwiye gukora irondo muri Nyangezi. Ikindi kitumvikanwaho ni ikibazo cy’uko hari abambara imyenda ya gisirikare itandukanye kuko bamwe bafite imishya iheruka gutangwa, abandi bakambara ishaje yacitse.

Amakuru twahawe n’inzego z’ubuyobozi mu ntara ya Kivu y’Epfo ni uko intumwa za FARDC zivuye mu mujyi wa Bukavu zaje kureba uburyo zarangiza iki kibazo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:23 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG