Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Ijwi ry'Amerika Kuri FM 93.3 Mu Burengerazuba bw'u Rwanda


FM 93.3 Karongi izatuma Radiyo Ijwi ry’Amerika noneho yumvikana neza mu burengerazuba bw’u Rwanda
FM 93.3 Karongi izatuma Radiyo Ijwi ry’Amerika noneho yumvikana neza mu burengerazuba bw’u Rwanda

Radiyo Ijwi ry’Amerika yatangije umurongo wa FM wa kabiri mu Rwanda kuri uyu wa kane. Umunara uri i Karongi, mu ntara y’Uburengerazuba.

Umuyobozi w’Ijwi ry’Amerika ku bw’ubusigire, John Lippman, asobanura ko bizayiha uburyo bwo kugeza ku bayumva amakuru atabogamye kandi y’ingeri zitandukanye, kuri FM 93.3 mu ndimi nyinshi: Ikinyarwanda, Ikirundi, Igiswahili, Igifaransa, n’Icyongereza.

Uyu muyoboro uje wunganira usanzwe I Kigali, FM 104.3, kuva mu 2004.

FM 93.3 Karongi izatuma Radiyo Ijwi ry’Amerika noneho yumvikana neza mu burengerazuba bw’u Rwanda, mu bice bimwe byo mu Burundi, ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo

Forum

XS
SM
MD
LG