Radiyo Ijwi ry’Amerika yatangije umurongo wa FM wa kabiri mu Rwanda kuri uyu wa kane. Umunara uri i Karongi, mu ntara y’Uburengerazuba.
Umuyobozi w’Ijwi ry’Amerika ku bw’ubusigire, John Lippman, asobanura ko bizayiha uburyo bwo kugeza ku bayumva amakuru atabogamye kandi y’ingeri zitandukanye, kuri FM 93.3 mu ndimi nyinshi: Ikinyarwanda, Ikirundi, Igiswahili, Igifaransa, n’Icyongereza.
Uyu muyoboro uje wunganira usanzwe I Kigali, FM 104.3, kuva mu 2004.
FM 93.3 Karongi izatuma Radiyo Ijwi ry’Amerika noneho yumvikana neza mu burengerazuba bw’u Rwanda, mu bice bimwe byo mu Burundi, ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo
Forum