Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Togo: Abatavuga Rumwe na Reta Basaba Ihagarikwa ry’Itegeko Nshinga Rivuguruye


Prezida wa Togo
Prezida wa Togo

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo, basabye ihagarikwa ry’itegeko nshinga rivuguruye, ritavugwaho rumwe, nyuma y’uko guverinema itindije amatora y’inteko ishinga amategeko muri uku kwezi kugirango abadepite babone umwanya uhagije wo gusuzuma ingingo zavuguruwe.

Ivugurura ryemerera inama nkuru y’igihugu gutora perezida, ryateye ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi, batinya ko bwaba ari uburyo bwo kugerageza kugumisha Perezida Faure Gnassingbe ku butegetsi igihe kirekire.

Perezidansi ya Togo mw’ijoro ryo kuwa gatatu, yatangaje ko hari ibigikenewe kuganirwaho kandi ko itora ryo kw’itariki ya 20 y’uku kwezi kwa kane, ribaye rihagaritswe hamwe n’amatora y’uturere. Nta taliki nshya ariko yatanzwe.

Nyuma y’icyumweru hari umwuka mubi wa politiki, ushingiye ku itegeko nshinga rivuguruye, Gnassingbe yamaze kurisubiza inteko ishinga amategeko ku ncuro ya kabiri kugirango yongere irisuzume.

Nathaniel Olympio, umuyobozi w’ishyaka “Parti de l'unité togolaise”, yagize ati: “Abanyatogo bafite uburakari kandi barashaka ko umushinga w’itegeko nshinga uhagarikwa. Bitabaye ibyo bizakurura akajagari”.

Yakomeje agira ati: “Aho bigeze, iri tegeko nshinga, ntirizemezwa….uko ibintu bihagaze ubu, abaturage ba Togo bazahaguruka kandi bavuge Oya”.

Hakurikijwe itegeko nshinga rishya, abagize inteko ishinga amategeko bashobora gutora perezida “nta mpaka zigiwe”. Ariko byari bitarasobanuka niba Perezida ashobora kwiyamamariza indi manda.

Mu mwaka wa 2019, inteko ishinga amategeko yavuguruye itegeko nshinga, riha perezida manda ebyiri ntarengwa, ariko ntirireba imyaka ya mbere y’uko ryemezwa. Ibi bituma Gnassingbe, ashobora kwiyamamaza mu matora abiri ataha.

Ukutumvikana kurangwa muri Togo ubu kwaturutse ku biganiro ku bijyanye n’ubuyobozi bwa Gnassingbe, utegeka kuva muri 2005 nyuma yo gusimbura se, nawe wayoboye imyaka 30 nyuma ya kudeta muri icyo gihugu cyo mu burengeraruba bw’Afurika.

Forum

XS
SM
MD
LG