Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Senegale: Ministri w'Intebe Ousmane Sonko Yashyizeho Leta Nshya


Ministri w'Intebe wa Senegale Ousmane Sonko.
Ministri w'Intebe wa Senegale Ousmane Sonko.

Senegale ifite guverinoma nshya igizwe n’abamninisitiri 25 n’abanyamabanga ba leta batanu. Byatangajwe na Ministri w’Intebe mushya w’icyo gihugu, Ousmane Sonko, nyuma y’uko ashyirwaho na perezida Bassirou Diomaye Faye watsinze amatora mu kwezi kwa gatatu.

Perezida Diomaye Faye yemeje iyi guverinoma, yatangiye imirimo ye kuwa kabiri w’icyumweru gishize. Yasimbuye Perezida Macky Sall wari umaze imyaka 12 ku butegetsi bwagaragayemo kudashimwa cyane n’abaturage ba Senegale.

Iyi leta nshya yagiyeho muri Senegale, yitezweho byinshi n’abaturage cyane ko Perezida yasezeranije abaturage ibitari bike igihe yiyamamazaga. Ibi birimo nko guhagarika ikoreshwa ry’amafaranga y’ama CFA akoreshwa muri Afurika y’uburengerazuba.

Yabaye nkuwisubiraho kuri ayo masezerano, ariko muri iki cyumweru, uyu mugabo wahoze ashinzwe gukurikirana ibyerekeye imisoro yasezeranije ko azakora ubugenzuzi bwimbitse ku byerekeye amafaranga yinjizwa na peteroli, gaz n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu bagiye muri guverinoma nshya harimo Cheikh Diba wagizwe ministeri w’imali. Uyu yahoze ari umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri iyo ministeri

Ministeri ishinzwe peteroli n’ingufu izayoborwa na Birame Souleye Diop, wahoze ari visi perezida w’ishyaka rya Pastef rya Ousmane Sonko na Diomaye Faye ubu ryasheshwe. Abajenerali babiri bahawe ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iyumutekano.

Forum

XS
SM
MD
LG