Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Gambiya: Itegeko Ribuza Ikurwaho ry’Imwe mu Myanya Ndangagitsina y’Abagore Rishobora Kuvaho


Abagore bo muri Gambiya bari mu myigaragambyo yo kurwanya ikurwaho ry’imwe mu myanya ndangagitsina y’abakobwa n’abagore.
Abagore bo muri Gambiya bari mu myigaragambyo yo kurwanya ikurwaho ry’imwe mu myanya ndangagitsina y’abakobwa n’abagore.

Umudepite wo muri Gambiya, Almaneh Gibba, yatangiye ubukangurambaga bugamije gukuraho itegeko icyo gihugu cyashyizeho mu mwaka wa 2015 ribuza ikurwaho ry’imwe mu myanya ndangagitsina y’abakobwa n’abagore.

Ni nyuma y’uko umwaka ushize ubutabera bw’icyo gihugu bwatanze ibihano byambere ku bahamijwe icyo cyaha.

Nu’bwo hari ababona ko ibihano byashyizweho byoroheje, abagore batatu bahamwe n’icyaha cyo gukuraho imwe mu myanya ndangagitsina y’abakobwa b’impinja umunani bahanishijwe ihazabu y’amadolari y’Amerika 220.

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abakobwa n’abagore zirwanya iyi migenzereze zakiriye neza icyo gihano zivuga ko ari intsinzi idasanzwe mu rugendo rwo kurwanya umuco wo kudahana no gushyigikira ibi bikorwa.

Ariko ibi bihano byabyukije impaka mu banyamadini bo muri Gambiya biha umunyamategeko Gibba agatsika ko kugerageza gukuraho iri tegeko rimaze imyaka umunani ribibujije.

Inteko ishinga amategeko ubu irasuzuma umushinga w’itegeko watanzwe na depite Gibba. Ni igikorwa gihangayikishije abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko iryo tegeko riramutse ryemewe yaba ari intambwe isubira inyuma mu nzira yo kurwanya iki gikorwa gishobora gutera n’ingaruka mbi ku buzima bw’ababikorewe.

Imiryango tegamiye kuri leta muri Gambiya igera ku 180 iheruka gushyira umukono ku ibaruwa isaba guverinoma kugumishaho itegeko ribibuza.

Gusa umudepite wigenga Gibba uzwiho kunenga ubutegetsi buriho, avuga ko kubuza ikurwaho ry’imwe mu myanya ndangagitsina y’abakobwa n’abagore bitari bishyigikiwe n’abantu benshi mu gihugu cyiganjemo abayisilamu. Avuga ko benshi muri bo bemera ko gukuraho imwe muri iyo myanya bisabwa n’imigenzereze y’idini kandi ari inzira umukobwa anyuramo aba umugore.

Forum

XS
SM
MD
LG