Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Liberiya: Urukiko Rwihariye ku Byaha Byo Mu Ntambara


Abacamanza b'urukiko rw'ikirenga muri Liberiya
Abacamanza b'urukiko rw'ikirenga muri Liberiya

Sena ya Liberiya yashyigikiye ishyirwaho ry’urukiko ku byaha byo mu ntambara, rwo guha ubutabera abakozweho n’ihohotera ritandukanye, rimaze igihe. Ni ihohotera ryakozwe muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika mu ntambara ebyiri zashyamiranije abaturage.

Umushinga watanzwe na Perezida Joseph Boakai, abadepite bawushyigikiye mw’itora ryo mu kwezi gushize. Wongeye gutorwa na Sena kuri uyu kuwa kabiri, n’amajwi 27 ku basenateri 29. Boakai ubu icyo akeneye gukora, ni ukuwemeza bwa nyuma.

Ibi byakiriwe neza n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’imiryango itari iya Leta yari yasabye ko abakoze ibyaha mu ntambara ebyiri hagati y’umwaka wa 1989 na 2003, babibazwa. Abantu bagera mu 250.000 biciwe mu bushyamirane, bwabayemo ubwicanyi bw’abantu ikivunge, gufata ku ngufu n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikikare.

Komite y’ukuri n’ubwiyunge, nyuma yasabye ishyirwaho ry’urukiko rudasanzwe, rwo kuburanirasha abo bose bavugwaho kuba barakoze ibyo byaha. Nyamara nta cyigeze gikorwa kugeza Boakai atowe mu mwaka ushize.

Urukiko nirumara gushyirwaho, ruzagatangira gukora muri Liberiya, rwubahiriza amahame mpuzamahanga, rushyigikiwe n’inzego mpuzamahanga, harimo n’umuryango w’abibumbye. Ruzita no ku byaha bijyanye n’ubukungu.

Bamwe mu banyaliberiya barwanyije ishyirwaho rw’urwo rukiko, bavuga ko ruzatoneka inkovu za cyera kandi ko rushobora kuburizamo itegeko ritanga imbabazi ririho ubu, ryafashije guhagarika ubushyamirane. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG