Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Rwanda: Abayisilamu Bizihije Irayidi nta Birori


Bamwe mu ba Isilamu bo mu Rwanda
Bamwe mu ba Isilamu bo mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku isi yose mu muhango wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan. Ariko babujijwe kwidagadura no gusabana nk’uko bari basanzwe babikora iyo basozaga igisibo. Byose birashingira ku bihe u Rwanda rurimo bya kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu, uyu muhango wabereye muri Kigali Pele Stadium yahoze ku izina rya “Stade Regional I Nyamirambo”. Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda yashimiye abayisilamu bose uko bitwaye muri iki gisibo cya Ramadhan cyamaze ukwezi. Yabasabye gukomeza kurangwa n’iyo migenzereze.

Ku busanzwe iyo babaga basoza iki gisibo abayisilamu barangwaga n’ibirori basabana n’abavandimwe ndetse na ba ntahonikora. Kuri ubu byabaye ikinyuranyo kubera ibihe u Rwanda rurimo byo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iyi nshuro, Mufti w’u Rwanda yongeye gusaba abayisilamu bagenzi be gukomeza kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badafite amikoro.

Usohotse mu kibuga cyaberagamo umuhango wo gusoza iki gisibo cya Ramadhan, wahitaga ukubitana n’imirongo ya ba ntahonikora bari bateze amaboko basabiriza umuhisi n’umugenzi. Bamwe ntibari bazi ko na gahunda yo gusabana yari isanzwe iranga umunsi nk’uyu ku bayisilamu itemewe.

Mu bikorwa biteganyijwe gukorerwa abarokotse jenoside hirya no hino mu gisuhugu nk’uko Mufti w’u Rwanda yabitubwiye, harimo kubakira abadafite aho kuba no gusana inzu zishaje. Hari kandi no kubashakira ibyibanze bakenera mu mibereho yabo.Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ugatangaza ko muri iki gisibo abayisilamu bitanze amafaranga asaga miliyoni 26 z’amanyarwanda.

Forum

XS
SM
MD
LG