Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Abasilikare Batandatu ba Nijeri Bahitanywe n’Igisasu


Abasilikare batandatu ba Nijeri bahitanywe n’igisasu. Nyuma ingabo z’igihugu zagabye ibitero by’indege ku ntagondwa bihitana 10 muri zo.

Igisirikare cya Nijeri cyatangaje aya makuru cyavuze ko iyo bombe yaturikiye hafi y’umupaka wa Mali na Nijeri.

Ibi byabaye ubwo imodoka ya gisirikare yari kw’irondo, mu ntangiriro z’iki cyumweru, yanyuze hejuru y’igisasu hafi y’umudugudu wa Tangara, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo.

Iyi minisiteri yongeyeho ko, abandi basirikare nabo bakomeretse bajyanywa mu bitaro. Nijeri iyobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi muri kudeta mu kwezi kwa karindwi, umwaka ushize. Abafashe ubutegetsi bavuze ko baje gukemura ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’intagondwa za kiyisilamu.

Nyamara urugomo rw’abajihadiste, rwari rumaze imyaka umunani rwarakomeje.
Iyo modoka yari kw’irondo yari itahutse, ivuye ahitwa Inates mu ntara ya Tillaberi iherereye mu burengerazuba bw’igihugu, ahakunze kubera ibitero by’abajihadiste.

Nyuma yaho, igisirikare cyagabye ibitero by’indege, kimaze kubona abo kivuga ko aribo bateze bombe, kandi kimaze “kugota” abenshi muri bo.

Ikindi gitero cyo mu kirere cyibasiye “agaco k’abakoresha iterabwoba”, ahitwa Amalaoulaou muri Mali, cyica abarwanyi byibura umunani kinashwanyaguza ibikoresho byabo, nk’uko igisirikare kibyivugira. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG