Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Abantu Hafi ya Miliyoni Bari mu Kaga k'Inzara muri Cadi


Impunzi z'Abanyasudani
Impunzi z'Abanyasudani

Abantu bagera muri miliyoni 3.4 bakeneye imfashanyo byihutirwa muri Cadi. Benshi muri bo bagizwe n'impunzi z’abanyasudani bahunze intambara.

Itangazo ry’umuryango utegamiye kuri Leta w’abafaransa, witwa Action Contre La Faim, rivuga ko “intara zo mu burasirazuba bwa Cadi ziri mu bice bimerewe nabi by’igihugu, mu bijyanye n’uko nta serivisi z’ibanze zifatika zihari, kandi impunzi zihagera zikaba zirimo gutuma ibibazo birushaho kuba insobe”.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, bivuga ko ONU yaburiye mu kwezi gushize kwa gatatu ko imfashanyo y’ibiribwa ku bantu ibihumbi n’ibihungu baturuka muri Sudani, ishorora kuzahagarara mu kwezi kwa kane, igihe amahanga atatanga amafaranga.

Programu ya ONU yita ku biribwa, PAM, yasabye miliyoni 242 z’amadolari y’imfashanyo kugirango hirindwe amakuba kandi ikomeze gushyigikira miliyoni 1.2 z’impunzi z’abanyasudani.

Kugemura imfashanyo, birimo kugirwaho ingaruka n’ibihe by’imvura, bishobora gufunga imihanda yerekeza mu burasirazuba bwa Cadi.

Imiryango itanga imfashanyo ivuga ko amafaranga amahanga yatanze, ubu ashobora gutuma haboneka ibyangombwa bikenewe, ku gipimo cya 4.5 kw’ijana.

Cadi, igihugu kinini cyane cyo muri Afurika yo hagati, gisanzwe ari kimwe mu bikennye kurusha ibindi kw’isi. Gituwe n’abantu hafi miliyoni imwe n’igice bataye ibyabo imbere mu gihugu cyangwa bavuye mu bihugu bituranyi.

Abagera mu 900,000 baturutse muri Sudani, kandi hafi 90 kw’ijana muri abo, ni abagore n’abana.

Forum

XS
SM
MD
LG