Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Gusaba Imbabazi Byamuhaye Imbaraga zo Kongera Kubana n’Abo Yiciye mu 1994


Antonia Mukantabana wababariye Evariste Ntawangwanabose wagize uruhare mu kumwicira abavandimwe mu masengesho
Antonia Mukantabana wababariye Evariste Ntawangwanabose wagize uruhare mu kumwicira abavandimwe mu masengesho

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, abayikoze n’abayirokotse bakomeje kwerekana ko kongera ku bana bishoboka.

Ijwi ry’Amerika ryasuye imwe mu miryango ituye mu murenge wa Mayange, karere ka Bugesera, yiyunze dusanga bamaze kurenga ibyabatanyaga.

Iyo igizwe n’umubyeyi Antoniya Mukantabana, uri mu kigero cy’imyaka 70 na Ntawangwanabose Evariste, we wari ufite imyaka 54. Mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 24, yagize uruhare muri Jenoside.

Ntawangwanabose yabwiye Ijwi ry’Amerika ko we n’umuvandimwe we bagize uruhare muri Jenoside, uwo bavukana niwe wagize uruhare mu rupfu rw’abana ba Mukantabana ndetse n’umugabo we.

Ubwicanyi bakoze babukoreye mu kagali ka Kibenga mu murenge wa Mayange ari naho bakomeje gutura kugeza ubu. Ntawangwanabose mu buhamya bwe, yabwiye Ijwi ry’amerika ko yagiye mu gitero ari kumwe n’umusirikare kishe umukecuru n’umukobwa we ndetse n’umwuzukuru we.

Yaje kuburanira mu nkiko zisanzwe akatirwa iigifungo cy’imyaka 15 mu 1998 akirangiza muri 2003. Amaze imyaka igera kuri 13 afunguwe. Mu buhamya bwe, yongeye gushimangira ko gusaba imbabazi aribyo byamuhaye imbaraga zo kongera kubana neza n’abo yiciye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo habaga inama y’umushyikirano, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko igipimo kigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 cyerekana ko Abanyarwanda 94.7 kw'ijana bemera ko ubumwe bwagezweho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:02 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG