Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Mali Iravuga ko Amatora Azaba ari uko Umutekano Wagarutse mu Gihugu.


Minisitiri w’intebe wa Mali, aravuga ko amatora azaba gusa ari uko umutekano wagarutse mu gihugu.

Uyu mu minisitiri washyizweho n’agatsiko ka gisirikare kayoboye Mali, yavuze ko izakoresha amatora gusa mu rwego rwo gusubiza ubutegetsi mu biganza by’abasivili, igihe umutekano uzaba usesuye.

Iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika, cyayobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi muri za kudeta mu 2020 no mu 2021, kandi ibibazo by’umutekano muke byarushijeho kwiyongera, bikajijwe n’abajihadiste bafite intwaro n’imitwe y’abitandukanyije.

Mu mugoroba w’ejo kuwa kane, Minisitiri w’intebe, Choguel Kokalla Maiga, yaragize ati: “Intambwe yo kugarura umutekano igomba kugera ku rwego rwo hejuru, aho utasubira inyuma, aho umutekano uzaba uhagije ku buryo amatora yategurwa.”

Aha yirinze gutanga itariki. Ni mw’ijambo yaraye atambukije kuri televisiyo ya Leta no ku mbuga nkoranyambaga. Maiga yavuze ko abari imbere mu gihugu bahamagarira ko amatora akorwa vuba uko byashoboka, babikoraga mu nyungu “z’umwanzi wa Mali” kandi yamaganye icyo yise “demokarasi idashishoza”

Minisitiri w’intebe yanashatse gusobanura impamvu agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi, kuwa gatatu kahagaritse ibikorwa by’amashyaka ya politiki. Iki kandi nicyo gikorwa giheruka cyo kwibasira abivumbuye ku butegetsi.

Uyu muyobozi yavuze ko igihugu cyongeye kugenzura ubutaka bwacyo bwose, kuva gihagaritse ubufatanye n’igihugu cy’Ubufaransa cyakolonije Mali n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi muri 2022, mbere yo kugerageza kwiyegereza Uburusiya. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG