Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

OMS: Ibibazo Bishobora Kuzarushaho Kuba Insobe muri Sudani


Bamwe mu banyagihugu bo muri Sudani
Bamwe mu banyagihugu bo muri Sudani

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, kuri uyu wa gatanu ryavuze ko muri Sudani, ibibazo bishobora kuzarushaho kuba insobe muri aya mezi ari imbere, mu gihe gutanga imfashanyo y’ubutabazi hamwe n’ibyangombwa byo mu buvuzi, byakomeza guhura n’intambamyi.

Intambara yatangiye muri Sudani kw’itariki ya 15 y’ukwezi kwa kane mu mwaka wa 2023, hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare wa “Rapid Support Forces (RSF)”, yashenye ibikorwa remezo by’igihugu, bituma haba kuburira ku bijyanye n’amapfa kandi miliyoni z’abantu bavuye mu byabo imbere mu gihugu abandi bajya hanze yacyo.

Abasivili ibihumbi barishwe, n’ubwo imibare yatangajwe ntawe uzi neza ukuri kwayo kandi impande zombi zikaba zaragiye zishinjana ibyaha by’urugomo. Christian Lindmeier, umuvugizi wa OMS, yagize ati: “Igihe kirimo gushira. Imirwano idahagaritswe ngo imfashanyo y’ubutabazi ibashe kugemurwa, ibibazo bya sudani bizakara mu mezi ari imbere kandi bishobora kuzagira ingaruka ku karere kose”. Lindmeier yakomeje agira ati: “Icyo turimo kubona ubu, ni ikijojoba mu nyanja, kandi ibintu bishobora kuzarushaho kuba nabi”.

Uyu muyobozi, yavuze ko miliyoni 15 z’abantu, bakeneye gufashwa mu by’ubuvuzi byihutira kandi ko indwara nka korera, malariya na dengue zarimo gukwirakwira. Yavuze ko ibikoresho byo mu buvuzi mu gihugu, bigereranywa ku gipimo cya 25 kw’ijana by’ibikenewe, kandi ko hagati ya 70 kw’ijana na 80 kw’ijana by’ibigo by’ubuzima bya Sudani, bidakora biturutse ku bushyamirane.

Lindmeier yagize ati: “Leta zimwe nk’iya Darfur, nta bikoresho byo mu buvuzi zabonye mu mwaka ushize. Yongeyeho ko ibyorezo by’indwara birimo kwiyongera, uko serivisi z’ubuvuzi, harimo ibikorwa by’ikingira, bikomeje gukomwa mu nkokora. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG