Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Amerika Yatanze Amadolari Miliyoni 25 yo Gufasha Impunzi muri Uganda


Zimwe mu mpuzi zo muri Ugandwa
Zimwe mu mpuzi zo muri Ugandwa

Leta zunze ubumwe z'Amerika yatanze inkunga y’inyongera y'amadolari miliyoni 25 yo gufasha impunzi muri Uganda.

Nk’uko tubikesha itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, igice kimwe, kingana n’amadolari miliyoni 14, azajya muri HCR, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi. Andi, miliyoni 11 azashyikirizwa PAM, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa.

Bivuze ko mu gihe cy’amezi atandatu kuva umwaka w’ingengo y’imari w’2023 utangiye, ni ukuvuga kuva kw’itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi gushize kugeza ubu, imfashanyo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ku mpunzi ziri muri Uganda igeze ku madolari miliyoni 178.

Iyi nkunga y’inyongera izagoboka abantu barenga miliyoni 1.6 mu bikenerwa bya buri munsi, birimo ubuvuzi, amashuli, ibiribwa, n’imishinga ibyara inyungu. Azagera kandi ku buryo butandukanye no ku baturage basanzwe ba Uganda muri rusange.

Uganda ni cyo gihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi. Mu mwaka ushize wonyine, yakiriye abarenga 130,000. Akenshi baba bahunga intambara muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Sudani, Sudani y’Epfo, na Somaliya.

Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika, ni yo muterankunga wabo wa mbere. Ivuga kandi ko itazatezuka na rimwe kugoboka impunzi ziri muri Uganda. Irasaba n’abandi baterankunga kwita ku bibazo by’abari mu kaga mu karere. (DoS)

Forum

XS
SM
MD
LG