Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

RDC: Abarwanyi ba Kiyisilamu Bishe Abantu 10


Ingabo za leta ya Kongo zishakidsha inyeshyamba za ADF
Ingabo za leta ya Kongo zishakidsha inyeshyamba za ADF

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, abakekwa kuba inyeshyamba za kiyisilamu bishe absivili 10 hafi y’umujyi wa Beni mu burasirazuba bw’igihugu nkuko byemezwa n’inzego z’ubutegetsi z’ibanze n’abakozi b’umuryango w’Abibumbye.

Abakekwaho ubwo bigizi bwa nabi barashe ku baturage bari mu murima muri komine Mulekera nkuko umukuru w’ako karere, Ngongo Mayanga, yabyemeje ejo kuwa gatandatu.

Kugeza ubu imirambo y’abantu barindwi mu baguye muri ubwo bwicanyi ni yo imaze kuboneka. Batatu muri abo bishwe, ni abagore.

Umuyobozi w’ako karere avuga ko hari abandi bantu batanu bahitanywe n’abo bagizi ba nabi kugeza ubu bataraboneka.

Yavuze ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa ADF ufitanye isano na leta ya kiyisilamu.

Hashize imyaka intambara hagati y’ingabo za leta n’imitwe y’abitwaje intwaro irangwa mu burasirazuba bwa Kongo izahaje abatuye aka gace.

Forum

XS
SM
MD
LG