Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Nijeri: Abaturage Bigaragambgije Bashaka ko Ingabo z'Amerika Zihava


Muri Nijeri abantu babarirwa mu magana baraye bigabije imihanda y’umurwa mukuru Niamey basaba ko ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri muri icyo gihugu zihava.

Ni nyuma y’uko ubutegetsi buriho muri Nijeri butangaje ko buhagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare bwari bufitanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika bukemeza ko bukinguriye imiryango abatoza mu bya gisirikare bakomoka mu Burusiya.

Bafatanye mu maboko, abigaragambya banyuze mu murwa mukuru Niamey bazamura amabendera ya Nijeri mu myigaragambyo yamagana igihugu cy’Ubufaransa n'Amerika. Umwaka ushize ingabo z’Ubufaransa zavuye muri Nijeri nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri icyo gihugu.

Mbere y’icyo gihe, Nijeri yari umufatanyabikorwa w’akadasohoka w’igihugu cy’Ubufaransa na Leta zunze ubumwe z’Amerika byayifashishaga mu ntambara yo ku rwego mpuzamahanga yo kurwanya ibikorwa by’umutekano muke biterwa n'abashyigikiye leta ya kiyisilamu mu karere kas Sahel.

Gusa ubutegetsi bushya bwo muri Nijeri bwatsuye umubano n’ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali na Burkina Fasso bahuza inama yo gucana umubano n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika, ndetse bava no mu muryango wa CEDEAO w’iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba.

Kuba abatoza mu by’igisirikare bakomoka mu ngabo z’Uburusiya barageze muri ibyo gihugu mu cyumweru gishize, byabaye ikimenyesto kidahidikanywaho cy’umubano Nijeri ifitanye n’Uburusiya muri iki gihe.

Byerekana kandi inyota Uburusiya bufite mu kwagura ibice bufitemo ijambo ku mugabane w’Afurika.

Forum

XS
SM
MD
LG