Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Mu Busuwisi Hateraniye Inama Yiga Uko Bagoboka Abaturage Ba Etiyopiya


Abaturage ba Etiyopiya bugarijwe n’intambara, amapfa, imyunzure, inzara, no guhunga.
Abaturage ba Etiyopiya bugarijwe n’intambara, amapfa, imyunzure, inzara, no guhunga.

Guverinoma ya Etiyopiya n’abaterankunga mpuzamahanga bateraniye i Geneve mu Busuwisi ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kugirango barebere hamwe uko bagoboka abaturage ba Etiyopiya barenga miliyoni 15 bari mu kaga.

Iyi nama yo mu rwego rwo hejuru yateguwe na leta ya Etiyopiya, Ubwongereza, n’Umuryango w’Abibumbye. Etiyopiya ihagarariwe na minisitiri wayo w’ububanyi n’amahanga, Taye Selassie Made.

Ubwongereza bwatumye Andrew Mitchell, minisitiri wungirije w’ububanyi akaba n’umunyamabanga wa leta ushinzwe Afrika n’iterambere. Naho intumwa za ONU zikuriwe n’umutegarugoli Joyce Msuya, igisonga cy’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’umuhuzabikorwa wungirije w’ubutabazi bwihutirwa.

Kw’ikubitiro, barashaka inkunga ya vuba cyane ingana n’amadolari miliyari imwe yo gukoresha mu mezi atatu ari imbere, ni ukuvuga kugera mu kwa gatandatu gutaha. Ubwongereza bwagiye mu nama y’I Jeneve buvuga ko bwarangije gufata icyemezo cyo gutanga amapawundi miliyon 100 (ni ukuvuga amadolari miliyoni 125). Guverinoma ya Etiyopiya yo yatangaje gutanga amadolari miliyoni 250.

Muri rusange, inkunga ikenewe yose hamwe muri uyu mwaka w’2024 ni amadolari miliyari 3.24. ONU ivuga ko ayo imaze kwegeranya ataragera no kuri 5% yayo.

Abaturage ba Etiyopiya bugarijwe n’intambara, amapfa, imyunzure, inzara, no guhunga. Miliyoni 15.5 bakeneye imfashanyo zitandukanye, muri bo by’umwihariko mliyoni 10.4 bakeneye izihutirwa z’ibiribwa.

Inama y’i Geneve yitaye no ku kibazo cy’ukuntu imfashanyo zigomba kugera ku bazikeneye koko. Mu mwaka ushize, USAID (Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga) na PAM (Porogaramu ya ONU yita ku biribwa) bahagaritse by’abateganyo imfashanyo zose z’ibiribwa muri Etiyopiya.

Baregaga guverinoma yayo “kuzinyereza ku buryo bukabije kandi buba bwateguwe neza.” Leta ya Etiyopiya yatangaje ko bayibeshyera.

Inama ibaye umunsi umwe nyuma y’indi nkayo kuri Sudani. Yabereye i Paris mu Bufaransa ejo ku wa mbere, isarura inkunga yihutirwa y’amadolari miliyari 2.1 yo kugoboka abaturage ba Sudani.

Forum

XS
SM
MD
LG