Porokireri wa IRMCT yemeje urupfu rwa Aloys Ndimbati wari warahunze ubutabera

Ibiro bya Porokireri
Arusha
Aloys Ndimbati
Aloys Ndimbati

Ibiro bya Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha uyu munsi byemeje urupfu rwa Aloys Ndimbati, umwe mu bahunze ubutabera ba nyuma bashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR) akaba numwe muri ba ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ndimbati, wari umuyobozi w’icyahoze ari komini ya Gisovu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, akaba yarabaga mu ishyaka rya MRND, yashiriweho na ICTR impapuro zimushinja mu Gushyingo 1995. Yashinjwaga ibyaha birindwi bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye kandi rusange gukora jenoside, n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, no gutoteza. Inyandiko y'ibirego ivuga ko Jenoside itangiye, Ndimbati yagiye muri komini ya Gisovu maze ashishikariza ku mugaragaro ko Abatutsi barimburwa. Hamwe n’abandi bayobozi b'inzego z'ibanze barimo Charles Sikubwabo nawe wahunze ubutabera, Ndimbati yahise ategura ibitero ku mpunzi z'abatutsi muri komini ya Gisovu no mu karere ka Bisesero hagati ya Mata na Kamena muri 1994. Ikirego kandi kivuga ko Ndimbati ku giti cye yateguye akanayobora ubwicanyi bw’ibihumbi by’abatutsi ahantu henshi nko mu misozi ya Bisesero, Kidashya, Muyira, Gitwe, Rwirambo, Byiniro, Kazirandimwe no mu buvumo bwa Nyakavumu.

Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n'umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Zayire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), aho babaga mu nkambi ya Kashusha. Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we. Ahagana muri Kamena 1997, Ndimbati yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya UNHCR yatahanye impunzi ikagwa iKanombe.

Nyuma y’iperereza rigoye kandi rikomeye, Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwashoboye kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda ahagana mu mpera za Kamena 1997 mu gace k’umurenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba. N'ubwo uburyo urupfu rwe rwabaye bitashoboye kumenyekana kubera urujijo no n’imitererere y’ubuzima muri icyo gihe, ibimenyetso byakusanyijwe n’ubushinjacyaha byerekana ko Ndimbati atigeze ava muri ako gace ka Gatore, ko atongeye kuboneka, kandi ko nta muntu wongeye kumuca iryera. Nta bimenyetso byizewe, byemeza ko Ndimbati yaba ari muzima nyuma y’iki gihe bimaze kuboneka. Urupfu rwa Ndimbati muri icyo gihe ndetse n'ahantu rwabereye na rwo rwemejwe n'Ubushinjacyaha bw’uRwanda nyuma y'iperereza bwikoreye.

N'ubwo Ndimbati atazakurikiranwa cyangwa ngo ahanwe, iki gisubizo wenda kizahumuriza abarokotse n’abahohotewe n’ibyaha bye ko Ndimbati atidegembya kandi ko atazongera kugirira nabi abaturage b’u Rwanda.

Uyu munsi hasigaye abandi babiri gusa bahunze ubutabera bashiriweho impapuro z’ibirego na ICTR: Charles Sikubwabo na Ryandikayo. Kuva muri Gicurasi 2020, itsinda rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera rya IRMCT ryataye muri yombi abantu babiri mu bari barahunze ubutabera aribo Félicien Kabuga na Fulgence Kayishema, rinemeza ko abandi bantu bane bahunze ubutabera batakiriho aribo Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phéneas Munyarugarama, na Aloys Ndimbati.