Umushinjacyaha Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi

Ibiro bya Porokireri
Arusha, The Hague
Prosecutor Serge Brammertz
Prosecutor Serge Brammertz

Uyu munsi, Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi ku bijyanye n’ibikorwa by’ubushinjacyaha.

Porokireri Brammertz yatangiye atangariza aka Kanama ko ibiro by’umushinjacyaha byarangije umurimo w’ingenzi muri manda yawo ariwo gushinja ibyaha byagejejewe ku nkiko za ICTR na ICTY.

Yavuze ko urubanza rw’Urugereko rw’Ubujurire mu rubanza rwa Stanišić na Simatović rwaciwe ku ya 23 Gicurasi 2023, aho Urugereko rw’Ubujurire rwemeye ingingo z’ubushinjacyaha zari zikubiyemo ko Stanišić na Simatović bakurikiranwagaho icyaha nk’abagize uruhare mw’itsinda ry’ubugizi bwa nabi kugira ngo bakorere ubwicanyi abantu bo mu moko manini yo muri Korowasiya na Bosiniya na Herzegovina. Umushinjacyaha Brammertz yagarutse ku manza zakurikiranyweho ibyaha byakorewe mu cyahoze cyitwa Yugosilaviya, ashimangira ko ababigizemo uruhare rukomeye cyane bari “abayobozi bakuru ku bushorishori bw’ubutegetsi bwashishikarizaga urwango n’ubwoba, bagakora urugomo ndengakamere, kugira ngo bagere ku ntego zabo za politiki.” Yakomeje ashimangira isomo ry’ingenzi: “Ntabwo abanyabyaha ari Abaseribe, Abanyakorowasi cyangwa Ababosiniyaki. Ahubwo, ibyaha byari ibikorwa by’abantu ku giti cyabo. Abo bantu bo mu moko yose, nibo twakurikiranye tukanabahamya ibyaha.”

Ku bijyanye n’irangira ry’urubanza rwa Kabuga, Umushinjacyaha Brammertz yagize ati: "Ibiro byanjye, ndetse n’abizera ubutabera bose, twumvise tutanyuzwe”, akemera ko "abahohotewe n’abarokotse ibyaha bya Kabuga batabonye ubutabera bukwiye.” Yavuze ko nubwo Kabuga atazabibazwa, “biri mu bubasha bwacu kugira ngo abandi bagizi ba nabi bagezwe imbere y’ubutabera, cyane cyane abakomeje kwihisha mu miryango ya diaspora ku isi.” Ni muri urwo rwego, umushinjacyaha Brammertz yamenyesheje Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ko ku ya 14 Ugushyingo 2023, ibiro bye byatangaje ko byanzuye ko Aloys Ndimbati wari waratorotse ubutabera yapfuye, kandi ko ibiryo by’ubushinjacyaha biteganya kumenya irengero ry’abantu babiri ba nyuma bagishakishwa na ICTR aribo Ryandikayo na Sikubwabo muri 2024.

Ku byerekeranye n’ahazaza, umushinjacyaha Brammertz yamenyesheje Akanama Gashinzwe Umutekano ku kazi gakomeye k’ibiro by’ubushinjacyaha ko gutanga ubufasha ku nzego z’igihugu zishinzwe iperereza no gukurikirana ibyaha mu nkiko zo mu gihugu abakoze ibyaha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no mu gihe cy’amakimbirane yaberaga muri Yugosilaviya. Umushinjacyaha Brammertz yasobanuye ko gushyira mu bikorwa iyi manda ari byo ibiro by’ubushinjacyaha bizibandaho mu minsi iri imbere, kandi ko iki gikorwa aribwo buryo ibiro by’ubushinjacyaha bizagera ku “cyerekezo cy'Akanama Gashinzwe Umutekano ko inkiko z'igihugu zifata byimazeyo inshingano za ICTR na ICTY.”

Yavuze ko mu myaka mike ishize, ibiro by’ubushinjacyaha byagiye bisubiza ibyifuzo birenga 300 bisaba ubufasha buri mwaka. Yagaragaje kandi ko abashinjacyaha b’igihugu mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu byahoze ari Yugosilaviya bashimangiye inshuro nyinshi ko ubufasha bukomeje gutangwa n’ ibiro by’ubushinjacyaha ari ngombwa kugira ngo babashe kugera ku butabera bunoze ku bahohotewe n’abacitse ku icumu.

Umushinjacyaha Brammertz yagaragaje ibice bitatu by'ingenzi ibiro by’ubushinjacyaha bitangamo inkunga iyo biyisabwe. Mu buryo bwa mbere, ibiro by’ubushinjacyaha bitanga uburyo bwo kubona ibimenyetso n’amakuru akubiye mu bubiko bw’ibimenyetso, yose hamwe bikaba bifite impapuro zirenga miliyoni 11 n’ibihumbi by’amasaha y'amajwi n’amashusho. Icya kabiri, bikoresheje ubuhanga bwabyo buhanitse, ibiro by’ubushinjacyaha bitanga ubufasha mu bice byinshi by’amategeko, ibimenyetso, n’ingamba z’ubushinjacyaha, harimo no gutegura dosiye z’iperereza no gufasha abashinjacyaha b’igihugu ku birebana n’ibyuho by’ibanze by’ubutabera bijyanye n’imanza zabereye muri ICTR, ICTY na IRMCT. Icya gatatu, ibiro by’ubushinjacyaha bitanga ubufasha bw’inzobere iyo bubisabwe n’ubushinjacyaha bw’igihugu kubyerekeye abahunze ubutabera mu Rwanda ndetse n’ibihugu byahoze ari Yugosilaviya.

Mu gusoza, umushinjacyaha Brammertz yibukije ko ku ya 9 Ukuboza hari isabukuru y’imyaka 75 y’Amasezerano yo gukumira Jenoside. Amaze kugaragaza ko inkiko zidahoraho zahannye abakoze ibyaha bya jenoside byakorewe mu Rwanda ndetse n'icyahoze ari Yugosilaviya, yashimangiye ko: “Umuryango mpuzamahanga ntufite itariki ntarengwa mu nshingano zo gukurikirana ibyaha bya jenoside. Mu gihe iburanisha mpuzamahanga ku byaha byakorewe mu Rwanda ndetse n'icyahoze ari Yugosilaviya ryasojwe, abashinjacyaha b'igihugu bakomeje imirimo yacu mu nkiko zabo.” Umushinjacyaha Brammertz yakomeje asobanura ko usibye inkunga ibiro by’ubushinjacyaha bitanga, “buri gihugu kiri muri uyu muryango gifite inshingano n’amahirwe yo kugira uruhare mu gutanga ubufatanye bwuzuye n’inkunga ifatika.” Yagarutse kandi ku kibazo cyo guhakana jenoside, agira ati: “Tugomba kandi kumenya ko guhakana ari bwo buryo bwa nyuma bw’ingengabitekerezo ya jenoside. Guhakana bigamije gusibanganya abahohotewe hamwe n’ibyaha. Nkuko rero tugomba gukomeza gushakisha no guhana abayikoze, biranatureba kugirango ukuri kurindwe kandi gushimangirwe.”