Svoboda | Graniru | BBC Russia | Golosameriki | Facebook

Uko wahagera

Rwanda: Denis Kazungu Afunzwe by’Agateganyo mu Gihe cy’Iminsi 30


Denis Kazungu provisional imprisonment
Denis Kazungu provisional imprisonment

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafunze by’agateganyo Denis Kazungu mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’urubanza mu mizi. Urukiko ruravuga ko aticuza ibyaha yakoze kandi ko kumufunga ari bwo buryo bwo gutuma ahagarika kubikora. Aregwa imfu z’abantu 14 yishe akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu.

Mu mupira w’ibara ry’umuhondo n’ipantalo ijya gusa na kaki ari mu maboko y’abapolisi icyarimwe mu mapingu, rubanda rumukomera ariko we yisekera, uko ni ko Denis Kazungu yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama mu mujyi wa Kigali.

Mu cyumba cy’urukiko umucamanza yibukije uko imiburanire yagenze ku byaha 10 ubushinjacyaha bukurikiranyeho bwana Kazungu. Ibyo birimo icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’umuntu n’ibindi. Iyo abapolisi batahaba ababuze ababo bashakaga kwihorera.

Ibyo byose umucamanza yarasesenguye ingingo ku yindi yanzura ko ibyagezweho mu iperereza byagaragaje ko hari imibiri y’abantu 12 yagaragaye kandi Kazungu yemera ko ari we wabishe. Yashingiye kandi ku mvugo ze zo mu bushinjacyaha n’ubugenzacyaha aho uregwa yemeye ko hari abandi bantu babiri yishe yarangiza akabateka mu isafuriya amagufa yabo akayamenagura mu mugambi wo gusibanganya ibimenyetso.

Yisunze ingingo z’amategeko mu manza z’inshinjabyaha, umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zigaragaza ko Kazungu yakoze ibyaha. Yashingiye kandi ku kuba uregwa ubwe yiyemerera ibyaha ntanabyicuze.

Umucamanza yategetse ko Kazungu afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi. Yavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kugira ngo ibyaha aregwa bihagarare. Yavuze ko ari n’umwanya mwiza wo kurinda abakorewe ibyaha.

Iburanisha rirangiye, abapolisi bongeye baboha Kazungu bamusubiza muri kasho ari na ko rubanda rumukomera.

Uko ubushinjacyaha busobanura dosiye ya Kazungu ntaho bwumvikanisha umwuga yaba yarakoraga. Ijwi ry’Amerika rimaze iminsi riperereza kuri uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko. Mu makuru twagezeho aratubwira ko Kazungu nta mugore agira.

Ayo makuru akatubwira ko Kazungu yigeze kugiraho ishuri ry’inshuke riherereye I Nyabisindu mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Byabaye ngombwa ko dusura iryo shuri. Tuhagera twasanze iryo shuli Kazungu yari yararyise “Berwa Nursery School.”

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho, ubushinjacyaha ntibugaragaza muri dosiye yabwo igihe nyacyo yaba yaratangiye kubikorera. Gusa mu ntangiro z’uku kwezi kwa Cyenda ni bwo byamenyekanye ko uyu mugabo yicaga abantu yarangiza akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu gikoni cy’inzu yakodeshaga mu kagari ka Busanza, I Kanombe ku Kicukiro.

Mu myiregurire ye yabwiye umucamanza ko yishe aba bantu nyuma y’uko bamuteye SIDA ku bushake bwabo. Ingingo urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwihutiye kuyitangaho umucyo ruvuga ko Kazungu abeshya ari mutaraga.

Forum

XS
SM
MD
LG