Radio
Ibihano by'Akarere bituruka kuri kudeta bifite izihe ngufu?Ibihano by'Akarere Bituruka kuri Kudeta Bifite Izihe Ngufu?
Abasilikare bakoze kudeta muri Gineya na Mali, maze CEDEAO (umuryango w'ubukungu w'ibihugu by'Afurika y'uburengerazuba), nabo barimo, ubafatira ibihano. Bukeye, abo muri BurkinaFaso nabo bakoze kudeta. Nabo CEDEAO yabahagaritse mu muryango mu gihe ishobora kubashyiraho ibindi bihano bikarishye kurushaho ejobundi kuwa kane mu nama yabo yihutirwa izabera i Accra, umurwa mukuru wa Ghana. Ariko ntibabitinye. Ibihano by'akarere bituruka kuri kudeta bifite izihe ngufu? Kuki bitabuza abasilikare gukuraho demokarasi (ni ukuvuga ubutegetsi bwa rubanda, bwashyizweho na rubanda, bukorera rubanda)? Ni byo Murisanga ya none yibandaho
Amakuru y'Akarere
Amakuru y'Akarere (1600-1630 UTC): Mu makuru ya saa kumi n'ebyeri kuri uyu mugoroba: Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda urafunguye guhera saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa mbere nyuma y’imyaka hafi itatu umaze ufunze. Gusa abantu bose ntibaremerwa kuwukoresha kubera ingamba zisanzweho zo kwirinda Covid 19. Abantu hafi 10 ni bo bimaza kumenyekana ko bapfuye bazize igisasu cyaturikije imodoka barimo hanze gato y’umujyi wa Mandera, muri Kenya Umuryango w'ubumwe bwa Afrika wahagaritse Burkina Faso mu bikorwa byawo byose kubera kudeta yabaye muri icyo gihugu mu cyumweru gishize
Amakuru ku Mugoroba
Amakuru ku Mugoroba (1730-1800 UTC): Mu Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye arashinja abayobozi b'amasendika y'abarimu gushyigikira ibikorwa by'ubwicanyi n'iterabwoba bakoresheje amafaranga akatwa ku mishahara y'abarimu buri kwezi Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda urafunguye guhera saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa mbere ariko si buri wese wemerewe kwambuka